Umubatizo w’Umwuka Wera ni iki?

Ikibazo Umubatizo w’Umwuka Wera ni iki? Igisubizo Mu yandi magambo, umubatizo w’Umwuka Wera wavugwa nk’umurimo Umwuka w’Imana ukora iyo winjiza umukristo mushya mu busabane na Kristo hamwe n’ubusabane n’abandi bakristo. 1 Abakorinto 12:12-13 niho twavuga muri Bibiliya hibanda cyane ku mubatizo w’Umwuka Wera: ‘nkuko mu Mwuka umwe twese ari mo twabatirijwe kuba umubiri umwe, naho…

Ikibazo

Umubatizo w’Umwuka Wera ni iki?

Igisubizo

Mu yandi magambo, umubatizo w’Umwuka Wera wavugwa nk’umurimo Umwuka w’Imana ukora iyo winjiza umukristo mushya mu busabane na Kristo hamwe n’ubusabane n’abandi bakristo. 1 Abakorinto 12:12-13 niho twavuga muri Bibiliya hibanda cyane ku mubatizo w’Umwuka Wera: ‘nkuko mu Mwuka umwe twese ari mo twabatirijwe kuba umubiri umwe, naho twaba Abayuda cyangwa Abagiriki, naho twaba imbata cyangwa ab’umudendezo. Kandi twese twujujwe Umwuka umwe.’ (1 Abakorinto 12:13. Nubwo Abaroma 6:1-4 haterura ngo havugemo Umwuka w’Imana, hasobanura neza uburyo umukristo ahindurwamo nk’uko tubibonye mu 1 Abakorinto: ‘Nuko tuvuge iki? Tugumye gukora ibyaha ngo ubuntu busage? Ntibikabeho! Mbese twebwe abapfuye ku byaha, twakomeza kuramira muri byo dute? Ntimuzi yuko twese ababatirijwe muri Yesu Kristo, twabatirijwe no mu rupfu rwe? Nuko rero, ku bw’umubatizo twahambanywe na we mu rupfu rwe, kugira ngo nk’uko Kristo yazuwe n’ubwiza bwa Data wa twese, abe ari na ko natwe tugendera mu bugingo bushya.’

Ibi bintu bikurikira ni ingenzi cyane mu gukomeza imyumvire yacu ku mubatizo w’Umwuka Wera: icya mbere, 1 Abakorinto 12:13 hatubwira ko twese twabatijwe, nkuko twese twahawe ku Mwuka Wera (guturwamo n’Umwuka Wera). Icya kabiri, nta hantu na hamwe Bibiliya isaba abakristo kubatizwa n’Umwuka, mu Mwuka, cyangwa gushakisha uwo mubatizo. Ibi bitubwira ko buri mukristo wese aba yararangije guhabwa iyi mpano. Icya gatatu, Abefeso 4:5 hasa n’ahavuga ku mubatizo w’Umwuka Wera, bivuga ko ubwo ari ukuri kuri buri mukristo, kimwe n”ukwizera kumwe’ cyangwa ‘Data umwe’.

Muri make, umubatizo w’Umwuka Wera ukora ibintu bibiri: 1) uduhuza n’umubiri wa Kristo, 2) utugira abaragwa mu kubambanwa na Kristo. Kuba mu mubiri we bivuga ko twazukanye nawe dufite Ubuzima Bushya (Abaroma 6:4). Tugomba kandi gukoresha impano zacu zo mu Mwuka kugira ngo uwo mubiri ukore neza nk’uko 1 Abakorinto 12:13 hatubwira. Kubatizwa mu Mwuka Wera bikomeza ubumwe bw’Itorero, nk’uko Abefeso 4:5 habivuga. Kubambwa, guhambwa no kuzurwa hamwe na Kristo mu mubatizo w’Umwuka Wera bidutandukanya n’icyaha cyatwaritsemo, cyatubuzaga kwinjira mu buzima buhoraho (Abaroma 6:1-10, Abakolosiya 2: 12).

[English]



[Garuka ku rupapuro rwanditse mu Kinyarwanda]

Umubatizo w’Umwuka Wera ni iki?

Similar Posts

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.